Shakira ntabwo yizera ko azongera gukunda ukundi

Shakira ntabwo yizera ko azongera gukunda ukundi

 Mar 23, 2024 - 17:25

Ubwo Shakira yashyiraga hanze album nshya, yatangaje ko bitewe n'uburyo uwari umugabo we Gerard Piqué yamushavurije umutima, kongera kubona undi mugabo bakundana ngo arabona bitazashoboka.

Umuhanzikazi Shakira aratangaza ko kongera kugira undi mugabo yizera bakaba bakundana, bishobora kuzagorana, kuko ngo Gerard Piqué yamubabarije umutima ku rugero rwo hejuru. Piqué na Shakira, bakaba baratandukanye mu 2022, nyuma y'imyaka 11 bari bamaze bakunda.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 ubwo uyu muhanzi wo mu Colombia yasohoraga album ya 12 yari itegerejwe igihe kirekire yise  “Las Mujeres Ya No Lloran,” yavuze ko atekereza ko nyuma yiyi album yo kwihorera, atakongera gukunda ukunda.

Shakira aravuga ko atazi ko yakongera kubona urukundo nyuma gutandukana na Piqué 

Mu kiganiro kuri Apple Music 1 ati "Natekerezaga ko ari urukundo ruzahoraho iteka ryose. Ariko uwo umwe niwe wasenye inzozi zange. Sinzi niba nifuza kuzongera kubona urukundo. Urebye, ntabwo bishoboka."

Yunzemo ko igihe kirekire yakibayeho afite umukunzi, ariko nanone ko ari byo bihe by'umwijima yagize mu buzima bwe, gusa nanone ko inshuti zahabaye zikagumana nawe.  Ashimangira ko adashaka gusaza ari kumwe n'umukunzi mubi, ahubwo ko azasaza azengurutswe n'abantu beza.

Mu gihe Shakira w'imyaka 47 avuga ko atazi niba azongera gukunda ukundi, Piqué wari umugabo we yibanira n'umunyamideli Clara Chia. Aba bombi bakaba baratandukanye bafitanye abana babiri, aho bose babana na nyina.

Shakira aravuga ko Piqué yari urukundo rw'ubuzima bwe, none niwe wamubabaje