Saint Valentin: Imitoma yiriwe ica ibintu mu byamamare hirya no hino

Saint Valentin: Imitoma yiriwe ica ibintu mu byamamare hirya no hino

 Feb 14, 2024 - 20:40

Abasitari banyuranye mu Rwanda no hanze ya rwo haba mu muziki n'izindi ngeri zinyuranye, berekanye ibyishimo byabo kuri uyu munsi w'abakundana, aho imitoma yavuzaga ubuhuha.

Buri tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, aba ari umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin'. Ibihugu byinshi byo mu Isi byizihiza uyu munsi, nubwo hari ibitawizihiza bitewe n'impamvu zinturanye.

Mu basitari bo mu Rwanda, nabo ntibacitswe n'uyu munsi, aho bagiye babicisha ku mbuga nkoranyambaga bakerekana ibihe byiza bagiranye n'abakunzi babo.

Abarimo: The Ben, Bruce Melodie, Kimenyi Yves, Anita Pendo ndetse n'abandi banyuranye, berekanye amarangamutima yabo. Abo hanze y'u Rwanda barimo Spice Diana, Shakib na Zari, nabo ntibatanzwe.