Nubwo umugore wa Frank atabyemeraga, Frank yemeye gukora iki gikorwa, asobanura ko abikoze gusa kubera amafaranga. Mu gihe cy’amezi atandatu, Frank yagerageje inshuro 72, inshuro eshatu mu cyumweru, ariko umugore wa Demetrius Soupolos, Traute ntiyatwara inda.
Ibintu byahinduye isura ubwo Demetrius yasabye isuzuma rya muganga, maze bagasanga Frank na we adashobora kubyara. Ikindi cyatunguye abantu ni uko umugore wa Frank yemeje ko abana babo babiri atari ab’umugabo we, ahubwo babyawe na mubyara we.
Gutungurwa, n’uburakari byatumye Demetrius arega Frank ashaka gusubizwa ayo mafaranga, avuga ko Frank yanze kubahiriza amasezerano. Frank yabiteye utwatsi, avuga ko amasezerano yasabaga gusa gukora ibishoboka byose, atari ukumusezeranya gutera inda.
Urubanza rwaje kugera imbere y’umucamanza, gusa ruba ingorabahizi kuberacko habuze icyo amategeko avuga ku masezerano nk’ayo.
