Ibi bibaye nyuma y’uko urukiko rwo mu Buholandi rumukatiye igifungo cy’imyaka 7 n’amezi 6 adahari (mu buryo bwa in absentia), ku byaha bibiri bikomeye birimo:
Gukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, aho yagize uruhare mu kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bya cocaine bifite ibiro birenga 1,300 bifite agaciro kagereranywa kuri miliyoni 75 z’amayero.
Kugirira nabi mubyara we (cousin) amuteye icyuma mu kabari ubwo bari mu birori, bikamuviramo gukomereka bikomeye.
Nyuma y’uko hatanzwe impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi, inzego z’ubutabera z’u Buholandi zahise zitangira gufatira imitungo ye, harimo inzu n’ibindi bikoresho bifite agaciro kenshi.
Quincy Promes, w’imyaka 32, yigeze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye bafite impano idasanzwe akina ku ruhande asatira, akaba yaranakinanye mu makipe akomeye nka Sevilla FC yo muri Espagne ndetse na Spartak Moscow yo mu Burusiya.
Gutabwa muri yombi kwe ni intambwe ikomeye mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gukurikirana abantu bagerageza kwihisha ubutabera. Biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko rw’i Amsterdam mu minsi ya vuba kugira ngo hatangire inzira yo kurangiza igihano cye nk’uko amategeko abiteganya.
Quincy Promes arimo gusubizwa mu Buholandi nyuma yo hukatirwa n'urukiko
