Rudeboy nawe yatunze intoki Leta ya Nigeria

Rudeboy nawe yatunze intoki Leta ya Nigeria

 Jun 30, 2023 - 02:20

Umuhanzi Rudeboy yunze mu ry'abandi bahanzi avuga ko muri Nigeria izamuka ry'ibiciro rikabije cyane kandi ngo biri gutuma ubuzima buhenda mu gihugu.

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Paul Okoye uzwi mu muziki nka Rudeboy ariko akaba yari no mu itsinda rya P-Square, kuri ubu ari kwinubira izamuka ry'ibiciro ku masako mu gihugu cye ibyateye kuzamuka kw'ikiguzi cy' ubuzima nk'uko abyemeza.

Kuri uyu wa 29 Kamena, nibwo uyu muhanzi yagiye kuri Twitter yandika ko iyo yitegereje mu gihugu abona ikiguzi cyo kubaho cyarazamutse nyuma yuko Leta ishyizeho gahunda yo gukuraho nkunganire kubikomoka kuri peterori. 

Rudeboy yakomeje atangaza ko ibiciro by'ibiribwa byazamutse cyane, ibyatumye n'ikiguzi cy'ubuzima kizamuka cyane kandi akemeza ko ari mu gihugu cyose cya Nigeria. Ati " Banya-Nigeria ku isoko bimeze bite? " 

Rudeboy aragaragaza ko ibiribwa byahenze muri Nigeria ibyatumye n'ikiguzi cy'ubuzima kizamuka 

Nubwo Rudeboy agarutse kuri iri zamuka ry'ibiciro, ariko si we wa mbere ugarutse kuri iri zamuka, dore ko munsi yashize Tiwa Savage nawe yagaragaje kubangàmirwa no gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri peterori, ndetse Joeboy we yageze aho atanga imodoka zitwara abatuye Lagos kubuntu.

Nyamara rero nubwo ibyamamare binyuranye muri iki gihugu bikomeje kwinubira iki cyemeza Perezida mushya Bola Tinubu yatangaje, ariko nawe akomeza gushimangira ko ntakigomba gukoma mu nkokora iyi gahunda ko ahubwo igomba gukomeza igashyirwamo ingufu.