Rudeboy aranshinja umuvandimwe we Peter kugambanira mukuru wabo

Rudeboy aranshinja umuvandimwe we Peter kugambanira mukuru wabo

 Mar 7, 2025 - 14:15

Umuhanzi wo muri Nigeria, Paul Okoye ‘Rudeboy’ wahoze mu itsinda rya P-Square, yavuze ko umuvandimwe we w’impanga Peter uzwi nka Mr P ari we wafungishije uwahoze ari umuyobozi wabo muri P-Square akaba na mukuru wabo Jude Okoye.

Rude yabivuze ku ya 4 Werurwe 2025 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, arahirira gufasha umuvandimwe we kuva muri gereza.

Yaragize ati:“Sinzamuvaho kuko mpagaze ku ruhande rw’ukuri. Ukuri ni uko Peter ari we urimo kunyuza Jude muri ibi byose. Ni Peter ukora ibi. Yamushyize muri gereza, kandi ndi hano kugira ngo musohoremo. Njyewe mpagaze ku kuri, kuko niba Jude ahamwa n’ibi byaha aregwa, nanjye na Peter twaba duhamwa n’icyaha.”

Ni nyuma y’uko mu minsi yashize komisiyo ishinzwe ubukungu n’imari (EFCC) yashinje Jude icyaha cyo kunyereza amafaranga gifite agaciro ka miliyari 1.38 mu ma-Naira.

Tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo Jude na sosiyete ye, Northside Music Ltd, bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Lagos, imbere y’umucamanza Alexander Owoeye, aho yari akurikiranyweho ibyaha birindwi byose ahakana avuga ko ari umwere.

Mu gihe cy’iburanisha, ubushinjacyaha buyobowe na Larry Peters Aso bwasabye ko Jude yafungwa by’agateganyo. Icyakora, uwunganira uregwa, Inibehe Effiong, yatanze ingwate, asaba ko Jude yaguma mu maboko ya EFCC kugeza igihe urubanza ruzaburanishirizwa.