Mu kiganiro yagiranye na 'B&B FM', yavuze ko yatangiye kuyamuha binyuze mu buryo babyumvikanyemo ndetse ko ari hafi gusohoza isezerano yamuhaye.
Ati "Navuga ko hari uburyo twavuganye ngomba kuzimuhamo, kandi birasa nk'ibiri ku musozo birangira, mbese navuga ko nabikoze."
Ross Kana yavuze ko kuba yaremeye gutanga amafaranga menshi kuriya, bidasobanuye ko yashakaga kwiyemera ko atunze menshi kurusha abandi, ahubwo yabikoze mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko bashyigikiye Bruce Melodie kandi ko bakora igishoboka cyose kugira ngo ibintu bye bigende neza.
Ahamya ko nta kintu atakora kugira ngo ibintu bye bigire agaciro, kandi ko kumuha amafaranga menshi kuriya nta gihombo kirimo kuko nawe ashobora kumuha ayarenze.
Ross Kana yahishuye ko yatangiye guha Bruce Melodie amafaranga yamwemereye
Uyu ni umuhigo Ross Kana yahize mu ijoro ryo ku wa 21 Ukuboza 2024, ubwo Bruce Melodie yakoraga igitaramo cyo gusogongeza abantu album ye yise 'Colorful generation', mu gitaramo cyabereye mu nyubako ya 'Kigali Universe'.
Ross Kana yaje gutungurana avuga ko yemeye kuzatanga miliyoni 10 zo kugura album ya Bruce Melodie, kuko yakuze amufana cyane kandi abona album ye ifite agaciro. Icyo gihe niwe watanze amafaranga menshi.
Ibi byatumye abantu benshi bacika ururondogoro bibaza niba ibyo yiyemeje azabikora cyangwa se babikoze mu rwego rwo 'gutwika'.

