Ross Kana mu nzira zo gushaka label nshya

Ross Kana mu nzira zo gushaka label nshya

 Aug 31, 2025 - 13:05

Umuhanzi nyarwanda Ross Kana yatangaje ko ari mu nzira zo gushaka label nshya imufasha mu rugendo rwe rwa muzika, nyuma yo gutandukana na label ya 1:55 AM yari imureberera inyungu mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Ross Kana yavuze ko atabasha gukora umuziki ku giti cye mu buryo bw’amafaranga, ari na yo mpamvu akeneye abamufasha kugira ngo akomeze urugendo rwe rwa muziki.

Ati:“Nta bushobozi mfite bwo gukora umuziki ku giti cyanjye bijyanye n’amafaranga, ariko nizera ko ibyo ndi gukora kubera ubwiza bwabyo, bizazana abantu bazashaka gukorana nanjye… Nyuma ya Molela hari abandi bantu bazaza.”

Uyu muhanzi wigaragaje cyane mu ndirimbo “Molela” yongeyeho ko hari abantu batangiye kumwegera bamugaragariza ubushake bwo gukorana na we.

Ross Kana yatandukanye na 1:55 AM ku itariki ya 4 Gicurasi 2025, aho yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko intumbero ze nk’umuhanzi zidahuraga n’izo label ifite.

Uyu mwanzuro ushobora guha Ross Kana inzira nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho abakunzi be bategereje kureba label nshya azakorana na yo n’uburyo bizamufasha kurushaho kuzamura ibihangano bye.

Ross Kana mu nzira zo gushaka label nshya

Ross Kana aherutse gutandukana na 1:55 Am