Rayvanny yakoze amateka

Rayvanny yakoze amateka

 Aug 26, 2025 - 20:18

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Rayvanny, yongeye kwandika amateka akomeye mu muziki nyuma yo kugira imibare idasanzwe y’abamwumva kuri YouTube Music.

Kuri ubu, Rayvanny afite abamwumva miliyoni 71.5 buri kwezi, ibintu byatumye aba umuhanzi wenyine wo mu Burasirazuba bwa Afurika wageze kuri uru rwego.

Iyi mibare ni myunshi kuko ingana hafi n’umubare w’abaturage bose ba Tanzania basaga miliyoni 70 nk’uko imibare yo mu ibarura rya 2022 abigaragaza.

Kuzamuka kw’imibare y’uyu muhanzi byatewe ahanini n’indirimbo Tetema (Oh Mama! Tetema), aherutse gukorana na Nora Fatehi, Vishal Mishra na Shreya Goshal, indirimbo yahise iba ikimenyabose ku rwego rw’isi.

Amashusho yayo yanaciye agahigo ikaba yarabaye iya mbere ku isi mu kurebwa cyane, aho mu masaha 24 gusa yo ku wa 11 Kanama yakusanyije abantu benshi bayirebye kurusha izindi zose ku isi.

Ibi byongeye kuzamura Rayvanny ku ikarita ku ruhando mpuzamahanga, bikaba bigaragaza uburyo umuziki w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutera imbere no kugera kure ku isi yose.

Rayvanny akomeje gukora amateka 

Rayvanny akomeje kuzamuka ku ikarita y'isi