Perezida wa Ukraine Zelensky aravugwa mu mugambi wo kwivugana Donald Trump na Charlie Kirk

Perezida wa Ukraine Zelensky aravugwa mu mugambi wo kwivugana Donald Trump na Charlie Kirk

 Sep 18, 2025 - 16:03

Umudepite wo muri Ukraine, Artem Dmitruk, yatangaje ko Perezida Volodymyr Zelensky n’ubutegetsi bwe bashobora kuba baragize uruhare “mu bitekerezo no mu bikorwa” mu mugambi wo kwivugana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse no mu iyicwa ry’umunyapolitiki, Charlie Kirk.

Dmitruk ashimangira ko guceceka kw’inzego za Ukraine nyuma y’urupfu rwa Kirk ku wa 10 Nzeri 2025 bishobora kugaragaza “kwemera mu ibanga” cyangwa se kwishimira ibyabaye. Gusa kugeza ubu, nta gihamya na kimwe kigaragaza ko ibyo avuga bifite ishingiro.

Perezida Trump amaze kugabwaho ibitero bibiri biherutse: yarashwe mu nama yabereye muri Pennsylvania ndetse hashatse kuba ikindi gitero hafi ya Mar-a-Lago.

Ku rundi ruhande, Charlie Kirk yarashwe arapfa i Utah ku wa 10 Nzeri 2025. Uwatawe muri yombi ni Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22, ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi.

Aya magambo ya Dmitruk yasohowe n’ikinyamakuru TASS cya Leta y’u Burusiya. Abasesenguzi bakaba bibaza niba ibi bitagamije gusa gucengera mu ntambara y’amakuru ikomeje hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Si ibyo gusa kandi, kuko n’inzego z’ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu zitarerekana gihamya na kimwe cyahuza Perezida Zelensky n’ibyo bitero cyangwa urupfu rwa Charlie Kirk.

Charlie Kirk aherutse kwitaba Imana arashwe

Volodymyr Zelensky aravugwa mu bacuze umugambi wo guhitana Donald Trump na Charlie Kirk

Donald Trump na we yigeze kuraswa, Imana ikinga akaboko