Perezida Ruto yanze gusinya itegeko rizamura umusoro

Perezida Ruto yanze gusinya itegeko rizamura umusoro

 Jun 26, 2024 - 13:02

Perezida Kenya William Ruto yanze gusinya itegeko rizamura umusoro ryatumye amagana y'Abanya-Kenya yirara mu mihanda amagana akaba amaze kubigwamo.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya William Ruto yanze gusinya itegeko ryari rimaze iminsi mu Nteko Ishinga Amategeko ryo kuvugurura itegeko rigenga ingengo y’imari ya Leta, by’umwihariko ingingo yaryo izamura umusoro ku bicuruzwa na serivisi zimwe na zimwe.

Iri vugurura, ryatumye abaturage biganjemo urubyiruko rwishora mu mihanda bakora imyigaragambyo karundura, kugeza aho ku munsi w'ejo binjiye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko bakangiza inyandiko zimwe na zimwe.

Iyi myigaragambyo, ikaba imaze kugwamo abarenga 100, mu gihe abandi barenga 200 bamaze gukomereka nk'uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Ubwo Perezida Ruto yangaga gusinya iryo tegeko, akaba yasabye Inteko Ishinga Amategeko kurisubiramo neza bakagira ibyo banoza.

Nyamara rero, abandi baragaragaza ko kwanga kurisinya, ari igitutu cy'imyigaragambyo ndetse n'icy'abategetsi barimo uwari Perezida Kenyatta watangaje ko ashyigikiye abigaragambya.