Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Center habereye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Yitabiriwe kandi n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abahagarariye amadini n'amatorero, abikorera n'abandi.
Aya yari amasengesho yo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze, ndetse no kuyiragiza manda nshya u Rwanda rwinjiyemo.
Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana ku bw’amatora aherutse kuba mu Rwanda, avuga ko amatora yagenze neza.
Yunzemo ko gushima bidakwiye kuba umuhango gusa ahubwo ko hagomba kuba hari impamvu ituma abantu bashima, aho ibi yabivugaga ibihuza n’insanganyamatsiko y’aya masengesho igira iti ‘Akamaro k'umuco wo gushima ku Gihugu'.
Perezida Kagame yavuze intandaro yo gufunga insengero
Perezida Kagame yagaragaje intandaro y'inkundura yo gufunga insengero imaze iminsi, ati "Igice cya Mbere ni aho byaturutse, ababirimo abo byakomotseho. Aba Kabiri, ni ababiyobotse, babijyamo.
"Aba Gatatu yewe ndetse hari n'aba Kane ariko aba Gatatu ni ababirebereye gusa, wenda bo ntibabirimo ariko barabirebera bikomeza bityo, aba Kane rero ni ba bandi nigeze kuvuga bari muri politiki nkanjye, abayobizi b'Igihugu."
Yanenze abayobozi barebereye akajagari kateye mu madini n'imyemerere, ati "Ubwo kandi abayobozi mvuga, ntabwo ari abayobozi ba politiki gusa, ndavuga n'abayobozi bo mu madini cyangwa indi myemerere, nabwo muri hano. Ntabwo byari bikwiye kuba biba gusa, bitagira ikibigarura mwicaye aho ngaho, ntabwo ari byo."
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko amwe mu madini yadutse mu Rwanda yagiye azanwa n’abantu bagamije inyungu zabo bwite, aho usanga umuntu yicara akabona uburyo bwo gukorera amafaranga ari ugushinga idini.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kujya boroshya ibintu bajyamo by'umwihariko amadini, politiki n'umuco, kuko ngo iyo ubikomeje birakomera kandi atari ngombwa.
Yagaragaje ko imyemerere y’amadini, politiki n’umuco byose byuzuzanya, gusa nanone ko abantu bakwiye kubigiramo ubushishozi.
Ati “Idini, politiki n’umuco w’abantu, buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye, iyo ibyo navuze uko ari bitatu bidahujwe.
"Iyo utabihuje, hari ikibuzemo, ushobora no kutabihuza, ntugere ku 100%, ukagera hafi, bigomba guhura rero.
"Byombi uko ari bitatu, buri kimwe cyagutera ikibazo ndetse ubihuje uko ari bitatu mu buryo butagira aho bugarukira, bigutera ikibazo. Reka njyewe mbagira n'inama, mworoshye ibintu.
