Parufe yatumye benshi bamukeka amababa

Parufe yatumye benshi bamukeka amababa

 Sep 16, 2024 - 16:51

Princess Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum, igikomangomakazi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, akomeje kwibazwaho byishi nyuma yo gushyira hanze parufe yise "Gatanya" bidaciye kabiri atandukanye n'umugabo we, bituma benshi bakeka ko gatanya n'umugabo we ari ikinyoma n'agatwiko.

Igikomangomakazi cy’i Dubai, Princess Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bivugwa ko yashyize hanze parufe yitwa 'Gatanya' nyuma yo gutandukana n’umugabo we muri Nyakanga uyu mwaka.

Nk’uko ibitangazamakuru bimwe bibivuga, ngo nyuma yo kumara iminsi acecetse, Princess Mahra yatunguranye agaruka atangaza ko yashyize ahagaragara parufe ye nshya ku mbuga nkoranyambaga bamwe bacika ururondogoro.

Nyuma Yayo makuru, benshi batangiye no kuvuga ko wanasanga Mahra atarigeze atandukana n’umugabo we, yashyize hanze icyo gihuha kugira ngo abantu bazahange amaso icyo gicuruzwa cye gishya binateganijwe ko kizinjira ku isoko mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko muri Nyakanga uyu mwaka, uyu mukobwa w’umwami ari bwo yari yagarutse mu makuru nyuma yo gutangaza ko yatandukanye byemewe n'umugabo we Mana al-Maktoum, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.