P. Diddy aho afungiye arimo gucungwa bikomeye

P. Diddy aho afungiye arimo gucungwa bikomeye

 Sep 20, 2024 - 14:50

Nyuma y'uko umuraperi P. Diddy atawe muri yombi, amakuru aravuga ko uyu muraperi ubu arimo gucungwa bikomeye kubera bikekwa ko ashobora kwiyahurira muri gereza.

Sean “Diddy” Combs, washinze Bad Boy Records, amakuru avuga ko ariko gukurikiranwa bidasanzwe kugira ngo ataziyahura nyuma yo gufungwa by’agateganyo ashinjwa gucuruza abantu no kunyereza amafaranga.

Nk’uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye burimo na People abitangaza, ngo iki izo ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’uko ubuzima bwe bwo butameze. Kugeza ubu, Diddy w’imyaka 54 y’amavuko afungiye muri gereza ya Metropolitan (MDC) i Brooklyn, muri New York.

MDC izwi cyane kubera ubuzima bubi bwaho, ubugome bw’abagororwa, n’umubare munini w’abiyahura, cyane ko muri Nyakanga imfungwa yapfuye nyuma y’imirwano yaberaga muri iyo gereza.

Ku wa Kabiri, Diddy yitabye urukiko rwa Manhattan ashinjwa kuba yarashinze urubuga rucuruza ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi. Ni mu gihe kandi agikurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.