Nyuma y'imyaka Umunani itsinda rya One Direction ritandukanye, rigiye kongera ryihuze nk'uko ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi biri kubigarukaho.
Iri tsinda ryatandukanye mu 2016 igitekerezo cyo kongera kwihuza ntabwo kije none, dore ko mbere y'urupfu rwa Liam Payne wari umwe muri bo iki gitekerezo cyari gihari.
Amakuru agera kuri US Weekly aremeza ko mbere y'uko Liam Payne yitaba Imana mu Ukwakira 2024 bari barimo bategura igitaramo kimwe cyo kongera kwihuza kwabo ndetse bakaba bakomerezaho.
Abahaye amakuru iki kinyamakuru bavuga ko kuri ubu nabwo iki gitekerezo kigihari, ndetse bakaba banabikora mu buryo bwo guha icyubahiro Payne.
One Direction yatangiye kuririmba mu 20210 kugera 2016 igizwe n'abasore batanu aribo : Niall Horan, Zayn Malik, Harry Styles, Louis Tomlinson na nyakwigendera Liam Payne.
Liam Payne yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2024 ahanutse ku igorofa rya Gatatu kuri hoteli 'CasaSur Hotel' iherereye i Buenos Aires muri Argentina aho yari acumbitse yagiye mu biruhuko.


Itsinda rya One direction rishaka kongera kwihuza
