North Korea: Umwana w'imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu

North Korea: Umwana w'imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu

 May 28, 2023 - 02:58

Mu gihugu cya Koreya ya Ruguru kizwiho kutagirira impuhwe abakiristu, umwana yahanishijwe gufungwa burundu.

Biravugwa ko umwana w'umuhungu w’imyaka ibiri yakatiwe burundu muri gereza ya Koreya ya Ruguru nyuma yuko Bibiliya ivumbuwe mu rugo rw’ababyeyi be.

Raporo y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Amerika no kwishyura ukizana mu myemerere, ni yo yatangaje ibi.

Nk’uko amakuru abivuga, uyu mwana muto n’umuryango we bose barafunzwe biturutse ku kuvumbura iyi bibiriya, byagaragaje imyizerere yabo.

Muri raporo, ibibazo nk'ibyo by'abaturage ba Koreya ya Ruguru bishwe bazira ukwemera kwabo kwa gikiristu, byagaragajwe. Harimo kandi iyicwa rya 2011,  aho umugore n'umwuzukuru we barasiwe ku karubanda.

Ubundi buryo bw'ibihano bwahawe abizera bo mu gihugu, nk'uko bigaragara muri raporo, burimo itotezwa,  aho bahagaritswe amaboko yabo ahambiriye mu mugongo, badashobora kwicara cyangwa guhagarara iminsi igashira irenze umwe.

Umwe mu bigeze guhabwa iki gihano  yagize ati: “Ni ryo toteza ribabaza. Byarambabaje cyane, numvaga byaruta ngapfa. ”

Bamwe bavuga kandi ko bakorewe itotezwa ryo kubuzwa gusinzira, batanga urugero rw'umugore umwe wafungiwe ahantu ha  wenyine, akaza no  gupfa mu 2020, nyuma yuko abashinzwe umutekano muri gereza banze kumureka ngo abe yasinzira n’umunota umwe.

Abakirisitu byibura 70,000 ngo bafunzwe bazira ukwemera kwabo ku butegetsi bwa Kim Jong-un.

Amakuru mashya, yavuze ko abakiristu benshi bo muri Koreya ya Ruguru, barimo guhisha abana ukwemera kwabo.

Muri Koreya ya Ruguru, abakiristu ntabwo bemerewe guterana ngo basenge, cyangwa ngo baririmbire hamwe. Kubikora, bisaba kubikorera mu ibanga, iyo bafatanywe bibiriya, baririmba cyangwa basenga, bahabwa igihano kitari munsi y'imyaka 15.