Niyo Bosco yakebuye abahanzi bifuza kwinjira muri Label

Niyo Bosco yakebuye abahanzi bifuza kwinjira muri Label

 Feb 19, 2024 - 09:30

Umuhanzi Niyo Bosco yakebuye bagenzi be bajya kwinjira muri Label bibwira ko ari yo igomba kubakorera byose bo biturije, ari nako yahishuye indirimbo ebyiri yatura umukunzi we ziri kuri EP aheruka gusohora.

Umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w'u Rwanda Niyokwizerwa Bosco uzwi ku mazina ya Niyo Bosco mu muziki, yatangaje ko abahanzi bagomba kwizera ko hari ibyo bazakora bihambaye bacyinjira muri Label, kuruta kwizera ko Label ari yo izabakorera ibihambaye.

Mu kiganiro Sunday Choice Live ku Isibo Tv kuri iki Cyumweru, uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya mbere gituma umuhanzi atishimira inzu itunganya umuziki (Label) aba akoreramo, ari uko mbere yo kuyijyamo aba yizeye ko Label ari yo izamukorera ibintu byose.

Umuhanzi Niyo Bosco aremeza ko mbere yo kugira ibyo umuhanzi ategereza kuri Label, yakabaye yita cyane kubyo we azakora

Ati " Ejo bundi umunyamakuru yarambajije ati ni iki witeze kuri KIKAC music? Ariko, ikintu cya mbere ntabwo ari ikintu uba witeze kuri Label, ahubwo ikibanza ni icyo wowe uba wifitemo ubwawe, kuko ni wowe uba uzi icyo ushaka nicyo ugamije, hanyuma ukabona kugira ibyo witega kuri Labal.

"Ikibazo kibaho, usanga umuhanzi yitega ibintu byinshi kuri Labal kuruta we ibyo aba azakora. Gusa kuri nge, uko nitwara nibyo mba nakoze, nibyo bituma nabo hari ibyo bamfasha. Ibyo mbategerezaho bituruka kubyo nange mba nakoze."

Muri iki kiganiro kandi, yavuze byinshi kuri EP ye aheruka gushyira hanze yise "New Chapter" aho yatangaje ko hari indirimbo ebyiri yatura umukunzi we arizo: 'High table' na 'Smile'. Izi zikaba ari zimwe mu zibarirwa kuri iyi EP ye. Yunzemo ko izo ndirimbo n'undi wese ufite umukunzi yazimutura.

Niyo Bosco ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice Live ari kumwe n'abanyamakuru ba Isibo Tv Babu na Phil Peter