Uruganda rw'imyidagaduro muri Nigeria, rukomeje gushyira ku bitugu ubukungu bw'iki gihugu, kuko imibare igaragaza ko mu 2020 rwinjije miliyari $1.1 mu gihe mu 2023 byazamutseho 27.46%.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Jobberman gifasha abantu kubona akazi, cyerekanye ko muri Mata 2024, urubyiruko rwo muri Nigeria rurenga miliyoni 4.2 rwabonye akazi mu ruganda rw'imyidagaduro muri icyo gihugu.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abo miliyoni 4, baziyongeraho miliyoni 2.7 mu 2025, ndetse kandi, uri ruganda ni urwa Kabiri mu gutanga akazi cyane ku rubyiruko rwa Nigeria.
Jobberman igaragaza ko imyidagaduro itanga hejuru ya 6.1 ku musaruro mbumbe w'ibikorerwa mu gihugu imbere (GDP), muri rusange bakagaragaza ko GDP y'uruganda rw'imyidagaduro iba hagati ya 2-7%.
Ibi kandi byejwe n'ikigega cy'Imari ku Isi IMF, cyavuze ko imyidagaduro itanga 1.45% kuri GPD ya Nigeria.
Abashoramari mu ruganda rw'imyidagaduro, bashishikariza urubyiruko kwinjira muri uru ruganda, bakanasaba Banki Nkuru ya Nigeria gutanga inkunga muri uru ruganda kugira ngo bakomeza bahashye ubushomeri.
