Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ndandambara yagaragaje ko ari mu byishimo nyuma y’uko nawe ahawe ikibanza giherereye mu Ntara y’i Burengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagali ka Gikombe mu mudugudu wa Rebero.
Ndandambara kandi yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, ndetse abizeza gukomeza gukora uko ashoboye akorera igihugu.
Ati “Dore indirimbo ‘Ndandambara’ impaye ubutaka ku butaka bw’u Rwanda. Nkurikije ubuzima bubi nabayemo ku muhanda, mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, kandi mbizeza ko nzaguma gukorera igihugu mu bwitange uko nshoboye kose.”
Iri ni ishimwe Ndandambara ahawe nyuma y’uko mu minsi yashize yakunze kugaragaza ko yatereranywe, agahora asaba ko bamureba icyoroshye bakagira ikintu bamugenera bitewe n’iyi ndirimbo ye ‘Ndandambara’ yaciye ibintu kuva mu 2017.
Ibi byose yabivugaga abitewe n’uko mugenzi we Beatha Musengamana nawe wahimbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoreshejwe mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora aheruka, nyuma akaza guhabwa ingororano irimo inzu, inka n’ibindi.
Ni ibintu byababaje Ndandambara, gusa abantu bakomeje kumugira inama ko akwiye gutuza agategereza ko nawe igihe cye kizagera agahabwa ingororano ye.

Ikibanza giherereye mu Karere ka Rubavu Ndandambara yahawe
