Naira Marley yagize icyo avuga nyuma yo kugirwa umwere

Naira Marley yagize icyo avuga nyuma yo kugirwa umwere

 Feb 27, 2025 - 20:25

Umuhanzi wo muri Nigeria, Naira Marley yaturitse agira icyo avuga, nyuma yo kumara igihe kirekire ashinjwa urupfu rwa Mohbad ariko ku wa Kabiri w'icyi cyumweru akagirwa umwere.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ejo ku wa Gatatu, Marley yatangaje ko nubwo bigeze gushwana, we na Mohbad bakemuye ibibazo byabo mbere y’uko apfa.

Yagaragaje kandi ko yababajwe cyane n’imikemirire y’iki kibazo, cyane cyane gutinda gushyingurwa kwa Mohbad ndetse n’inkuru zagiye zihinduka ku rupfu rwe.

Yanditse ati:“Sinigeze ntekereza ko guceceka bishobora kugira ijwi. Sinigeze ntekereza ko umuntu nise umuvandimwe wanjye, umuntu narinze, azava kuri iyi si afite izina ryanjye mu gicucu cye. Nikoreye uwo mutwaro, ako gahinda, n’ipfunwe ntari nkwiye kwihanganira.

Ntabwo mwigeze mutekereza ko nzarokoka. Nta bwo mwigeze mutekereza ko nzanyura mu muriro mpura n’abantu banjye, birashoboka ko wizeraga ko nzakomeza guhunga. Wibwiraga ko nziruka. Ariko, narahagaze imbere y’ubutabera, mara igihe muri gereza, kandi nahuye nibintu byose imbonankubone mu gihe mwahinduraga inkuru, inshuro nyinshi.

Ariko Imana ireba byose. Ukuri ntiguhungabana. Ibinyoma bizashira, kandi igihe kizagaragaza byose.

Narababaye, ariko sinarimbutse. Kandi mu gihe amaherezo ukuri kwivugiye, ndabasengera ngo imitima yanyu ibi ifite imbaraga zihagije zo kubyihanganira.”

Ni nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Lagos rwemeje ko abahanzi, Naira Marley, Sam Larry na Primeboy nta cyo bakibazwa ku bijyanye n’urupfu rw’umuhanzi Mohbad bari bamaze igihe bakurikiranyweho.

Icyakora, urukiko rwategetse gukurikirana umuforomo wungirije witaga kuri Mohbad, Feyisayo Ogedengbe, hamwe n’incuti ye, Ayobami Sadiq, bashinjwa uburangare ndetse no gukora ibintu byaba byarateye urupfu rw’uwo muhanzi.