Muri Koreya y'Epfo kubyara byabaye iyanga

Muri Koreya y'Epfo kubyara byabaye iyanga

 Mar 29, 2024 - 15:25

Mu gihugu cya Koreye y'Epfo urubyaro rwabaye ibura ku buryo hari ikigo kigenera abakozi bacyo miliyoni zirenga 70 iyo babyaye.

Isosiyete y'ubwubatsi yo muri Koreya y’Epfo ihemba abakozi ama-euro ibihumbi 70, arenga miliyoni 70 mu manyarwanda, buri uko babyaye, nk’imwe mu nzira zizafasha gukemura cyo kubura urubyaro muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko icyo kigo kimaze kwishyura miliyoni 4.8 z'ama-euro, arenga miliyari 9 z’amanyarwanda yose hamwe ku bakozi babyaye.

Joong-keun Lee, washinze iyo sosiyete yitwa Booyoung Group, yaragize ati: "Niba muri iki gihe umubare w'abana bavuka ukomeje kuba muto, twazahura n'ikibazo mu gihugu nko kugabanuka kw'abakozi ndetse no kubura imbaraga z'ingabo zikenewe mu mutekano w'igihugu."

Koreya y'Epfo ifite umubare muto ku bijyanye n’uburumbuje ku isi, kuko ba ku kigero cya 0.7, nk'uko ikigo cya Korea Peninsula Population Institute for Future kibitangaza.

Mu gutangaza iyi gahunda nshya, Booyoung yasezeranije abakozi bayo ko mu gihe baba babyaye umwana wa gatatu bafite uburenganzira bwo guhitamo amafaranga cyangwa gukodesherezwa inzu bihoraho.