None tariki tariki ya 07 Nyakanga 2024 umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe, yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza yifashishije ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yasobanuriye Abanyarwanda baba mu mahanga imigabo n’imigambi bye ikubiye mu ngingo 50 ahamya ko yashyira mu bikorwa aramutse atowe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ku ngingo ijyanye no gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi bose bo mu Rwanda, avuga ibyo azabyitaho , kandi ko bizatuma nta murimo usuzuguritse uzongera kubaho.
Ati “Iyiga ry’iyo mishahara fatizo rizanagaragaza ukubaha abakozi dufite, kuko abakozi bato bakora akazi. Kubaha umukozi muto bizatuma nta murimo usuzuguritse wongera kubaho."
Yagaragaje ko kandi azavugurura ibijyanye n’imitegekere y’Igihugu by’umwihariko imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akavuga ko abaturage bakomeza kuvuga bati, "turabatora mukigumira i Kigali.”
Mpayimana kandi, avuga ko abaye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yashyiraho politiki yo gukoresha neza ubutaka binyuze mu kuzana uburyo bushya bw’imyubakire.
Ati “Nzaharanira ko ibibanza byubakwa bitamara imirima vuba, habanza kwigwa uburyo bwo gutoza Abanyarwanda kujya bubaka inzu nini zigeretse aho kwihutira kumara imirima n’ubwo biba byarashyizwe ahagenewe kubakwa ari ko bikihutishwa.”
Yavuze ko azanashyiraho gahunda zigamije korohereza abanyeshuri mu myigire yabo kugira ngo babashe gutsinda neza, aho ashimangira ko nta munyeshuri wakongera gutwara igikapu cy'amakayi, ahubwo ikigo cyazajya cyiyabika, ibyo kandi bikaba no ku banyeshuri bajyana matela n'ibindi bikoresho by'ishuri.
