Meddy yahishuye umubare w'abana yifuza kubyara

Meddy yahishuye umubare w'abana yifuza kubyara

 Jul 13, 2025 - 14:21

Umuhanzi w'icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, yatangaje ko we n'umugore we Mimi Mehfira bifuza kuzagira abana batanu.

Ibi Meddy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Papa Legend Tv, aho yavuze ko we n’umugore we bamaze kumvikana kuri uyu mubare, nk’ihame ry’uko bifuza umuryango mugari.

Uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Werurwe 2022, bakurikizaho ubuheta muri Mata 2025, ibintu byabashimishije cyane nk’uko Meddy akunze kubitangaza binyuze mu mbuga nkoranyambaga.

Meddy na Mimi Mehfira bashakanye kuwa 22 Gicurasi 2021, mu birori bikomeye byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi n’abavandimwe.

Uretse kuba Meddy akomeje kwagura umuryango, aracyari n’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake, ndetse akunze kugarukwaho mu itangazamakuru kubera urukundo n’umubano we wihariye n’umuryango we.

Meddy yahishuye umubare wabana yifuza kubyara

Meddy yavuze ko ari gahunda yumvikanyeho n'umugore we