Mbosso akomeje guteza urujijo mu bakunzi b'umuziki

Mbosso akomeje guteza urujijo mu bakunzi b'umuziki

 Jun 4, 2025 - 11:42

Umuhanzi wo muri Tanzania, Mbosso yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto nshya kuri Instagram, n’ubundi iri mu ibara ry’icyatsi nk’uko amaze iminsi abigenza, gusa amagambo yarengejeho n’iyo akomeje kwubazwaho byinshi.

Ni ifoto ya gatatu mu zo amaze iminsi ashyira hanze, zose zihuriza ku gitekerezo kimwe cy’ibara ry’icyatsi kibisi. Nyuma yo kuva ku mugaragaro mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi, Mbosso yari amaze igihe adatanga amakuru menshi ku bikorwa bye bya muzika, gusa ubu amafoto ye arimo guteza amatsiko menshi mu bafana be, ndetse no mu bakunzi ba muzika muri rusange.

Icyakora, kuri iyi nshuro abantu benshi barimo kwibaza icyo ijambo #RN3 yakurikije ifoto aheruka gushyiraho risobanuye. Bamwe baribaza niba ari izina ry’umuzingo we mushya ari gutegura, cyangwa niba ari label nshya yashinze, mu gihe hari n’abakeka ko ari izina ry’indirimbo cyangwa umushinga mushya ushobora kuba urimo gukorwa mu ibanga.

Muri iki gihe, uburyo abahanzi bageza ku bafana babo ibikorwa byabo bugenda buhinduka. Mbosso, ubusanzwe uzwiho ubuhanga mu ndirimbo z’urukundo no kuririmba live, asa n’uwahisemo gukoresha uburyo bwa gihanga bwo kubaka amatsiko no gutegura abafana be mbere yo gusohora igikorwa gishya.

Uretse kuba aya mafoto ari guteza urujijo, ibara ry’icyatsi arimo gukoresha rifatwa nk’ikirango cy’impinduka. Kuri benshi, icyatsi kibisi gisobanura ubuzima bushya, amahoro cyangwa iterambere, biganisha ku kuba Mbosso yaba agiye gutangira icyerekezo gishya.

Icyakora kugeza ubu, nta kintu na kimwe Mbosso cyangwa abari hafi ye baratangaza kuri ayo makuru, ari na byo bikomeje kuzamura amatsiko y’abafana, ndetse benshi bagakurikirana buri kantu kose ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mbosso akomeje gutera urujijo abakunzi b'umuziki kubera ibara ry'icyatsi kibisi akomeje gukoresha ku mbuga nkoranyambaga ze 

Uretse ibara ry'icyatsi kibisi, ijambo Mbosso yashyize kuri Instagram ye rikomeje kuburirwa igisobanuro