Marioo yateguje ubukwe bwe na Paula Kajala

Marioo yateguje ubukwe bwe na Paula Kajala

 Sep 12, 2024 - 18:28

Umuhanzi wo muri Tanzania, Marioo, yahishuye ko we n'umukunzi we Paula Kajala bari hafi kurushinga ndetse n'uyu mugore we akaba yaremeye kuzashyingirirwa mu idini ry'umugabo.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Marioo, yashyize umucyo ku byo kurushinga n’umukunzi we Paula Kajala, asobanura neza ko biri vuba aha ndetse Paula yemeye guhindura idini rye.

Marioo yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Wasafi nyuma yo kubazwa ikibazo kijyanye n’urushako rwabo, aho yabajijwe hagati yabo uzahindura idini rye agasanga mugenzi we.

Marioo yagize ati:“Turateganya kurushinga vuba aha, ndetse nidushyingirwa Paula ni we uzahindura idini rye akaba Umuyisilamu.”

Usibye ibyo kandi, yanavuze ku bijyanye n’uyu mukunzi we baherutse kibyarana utagikunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Paula yahisemo gukurikiza amahame ye.

Yagize ati:“Buri gihe iyo bigeze ku bantu bari mu rukundo rukomeye, bivuze ko umwe muri bo yakira imibereho y’undi, muri urwo rwego na we akaba yararetse ubuzima bwe bwa kera akaza mu bwanjye, bivuze ko ari yo mpamvu atuje. Ndatekereza ko twese twabyumvikanyeho kandi yabikoze kubera urukundo gusa.”

Twabibutsa ko umubano wa Marioo na Paula watangiye muri Mata 2023 ndetse mu minsi ishize bakaba baraguze amahirwe yo kwibaruka umukobwa witwa Amarah.