Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Mario yavuze ko atigeze akaorana indirimbo na Davido, binyuranye ni uko abantu bavugaga ko hari indirimbo bakoranye.
Marioo yagize ati:”Abantu batekereje ko twakoranye na Davido remix y’indirimbo yitwa Hakuna Matata nakoranye na Davido ariko ntayo rwose gusa ndabyifuza cyane ko ari umuhanzi ukomeye rero Wenda twategereza ahazaza kuko nakishimira gukorana na we”.
Marioo yatangaje ko nta ndirimbo yigeze akorana na Davido
Yakomoje no kubyo gukorana indirimbo na Diamond Platnumz maze agira ati:"Kimwe na Davido Diamond, na we ni umuhanzi ukomeye kandi nifuza ko twakorana indirimbo, bitandukanye nibyo abantu benshi batekerezaga bitewe no kuba twaragaragaye muri Haujui After Party turikumwe gusa nta ndirimbo dufitanye na Diamond, byari ukuryoshya biri aho gusa ariko ntawamenya wenda umunsi umwe tuzakorana indirimbo".
