M23 Vs FARDC: Imirwano ikarishye ibyukiye i Masisi

M23 Vs FARDC: Imirwano ikarishye ibyukiye i Masisi

 Feb 1, 2024 - 10:09

Imirwano ikomeye yongeye kubyukira mu burasirazuba bwa DR-Congo hagati ya M23 na FARDC, aho i Karuba muri Masisi ari ibicika.

Bikomeje guhindura isura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ihanganishije Ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe wa M23, aho kuri uyu wa 01 Gashyantare 2024 byakomeye muri Masisi.

Nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka muri iki gitondo, yavuze ko ingabo za Leta n'abambari babo, baramukirije ibisasu biremeye muri Karuba muri Teritwari ya Masisi ahatuye abasivire ndetse n'ibirindiro byabo biraraswa.

Kanyuka yahamije ko FARDC iri gukoresha imbunda ziremereye ndetse na dorone zitagira abapiroti zizwi na dorone. Yunzemo ko ingabo za Leta ziri gukora ibyaha by'intambara ndetse no kwica amategeko agenga intambara. 

Imirwano ya none, ije ikurikira urusaku rw'amasasu rwumvikanye mu nkengero z'umugi wa Goma mu bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu.