M23 na FARDC isasu riravuza ubuhuha muri Nyiragongo

M23 na FARDC isasu riravuza ubuhuha muri Nyiragongo

 Feb 10, 2024 - 14:30

Nyuma y'uko umutwe wa M23 wigambye guhanura indi dorone y'intambara ya FARDC, imirwano imeze nabi muri Nyiragongo kuri uyu wa Gatandatu.

Urusaku rw'imbunda nini n'into ntiruhagarara kumvikana mu bice bitandukanye by'Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki gihugu FARDC n'abo bafatanya kurwanya umutwe wa M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024, imirwano ikarishye yaramukiye mu mudugudu wa Kanyamahoro mu gace ka Nyiragongo, aho imirwano byemezwa ko yatangijwe n'ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa babo barimo: Wazalendo, SADC, ingabo z'Uburundi n'abarwanyi ba FDLR.

Mu gihe imirwano yiriwe ibere muri Nyiragongo, ku munsi w'ejo umutwe wa M23 watangaje ko wahanuye indege itagira abaderevu yo mu bwoko bwa CH-4 yakorewe mu Bushinwa. Iby'ihanurwa by'iyi dorone, bikaba byaremejwe n'umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka.

Magingo aya, uyu mutwe ukaba umaze kwemeza ko umaze guhanura izi dorone ebyiri mu bihe bitandukanye. Bikaba bitangazwa ko FARDC yari ifite dorone eshatu, bivuze ko basigaranye imwe. Icyakora, andi makuru aturuka mu butegetsi bwa Kinshasa, avuga ko bategereje izindi dorone zigera kuri eshanu.