M23 vs FARDC: Nyuma ya Sake, mu nkengero za Goma rwahinanye

M23 vs FARDC: Nyuma ya Sake, mu nkengero za Goma rwahinanye

 Feb 8, 2024 - 17:30

Nyuma y'imirwano yaramukiye mu nkengero za Goma hagati y'Ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC n'umutwe wa M23, amakuru aremeza ko uyu mutwe hari ibice bishya wafashe.

Imirwano ikomeye yaramukiye mu nkengero z'umujyi wa Goma hagati y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashijwe n'abafatanyabikorwa babo barimo Wazalendo, SADC, ingabo z'Uburundi kurwanya umutwe wa M23 uvuga ko urengera abaturage bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bigirizwaho nkana n'ubutegetsi bwa DRC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, amakuru yabyutse yemeza ko imirwano yabereye mu nkengero za Goma mu gace ka Rwibiranga, muri Gurupoma ya Buhumba, muri Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu n'Amajyaruguru.

Andi makuru yagiye ahagaragara kuri iki gicamunsi, aremeza ko aka gace ka Rwibiranga karangije kwigarurirwa na M23 nyuma yo kuhirukana ingabo za Leta. Andi makuru aravuga ko muri aka gace harwaniye ingabo z'Uburundi n'abarwanyi ba Wazalendo. Icyakora, aya makuru nta ruhande rurayemeza hagati y'impande zombi.

Imirwano ya none, ije ikurikira iyabaye kuri uyu wa 07 Gashyantare mu mugi wa Sake, aho Lawrence Kanyuka yatangaje ko FARDC yarashe ahatuye abaturage ibyatumye abenshi mu batuye muri uwo mugi bahungira i Goma.