M23 na FARDC batangiye kurasana mu bunyoni

M23 na FARDC batangiye kurasana mu bunyoni

 Mar 27, 2024 - 11:20

Imirwano ikarishye yasakiranyije ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC ndetse n'umutwe wa M23 i Sake, aho FARDC ishaka kubohoza umuhanda Sake-Minova.

Isasu ririmo kuvuza ubuhuha mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki  gihugu FARDC n'abandi bafatanya kurwanya M23 barimo Wazalendo, FDLR, ingabo z'Uburundi iza SADC ndetse n'abacanshuro.

Ni imirwano byemezwa ko yatangiye mu rukerera ryo kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 mu misozi ya Sake, aho amakuru aturuka ku mirongo y'urugamba yemeza ko FARDC ari yo yatangije ibitero karundura byo kwigarurira umuhanda Sake-Minova uri mu biganza bya M23.

Abegereye aho imirwano iri kubera, baremeza ko impamvu ingabo za Leta zishaka gufata uyu muhanda, ni uko M23 yafunze imihanda yose yerekeza mu migi ya Sake na Goma. Umuhanda Sake-Minova, ukaba uturuka aho i Sake muri Kivu ya Ruguru ukerekeza i Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo uciye mu tundi duce nka Shasha na Minova.

Nubwo imirwano iri kuvuga hagati y'impande zombi, ariko kandi nta ruhande ruremeza iby'iyo mirwano iri kuvugwa. Imirwano ya none kandi, ije ikurikira iyabaye ku Cyumweru n'ubundi aho i Sake no muri Rubaya.