Kylie Jenner yavuze impamvu ibiro bye byagabanutse cyane, ahakana ibyo kwitera inshinge

Kylie Jenner yavuze impamvu ibiro bye byagabanutse cyane, ahakana ibyo kwitera inshinge

 Aug 14, 2024 - 08:49

Nyuma y'uko icyamamarekazi, Kylie Jenner, yari amaze igihe yibasirwa n'abantu bamushinja gukoresha imiti igabanya ibiro mu gihe gito, ibi byose yabiteye utwatsi avuga impamvu yihishe inyuma y'igabanuka ryabyo.

Uyu mugore wagiye uvugwaho ibyo kwibagisha umubiri ndetse nawe akabyiyemerera avuga ko yabikoze abitewe n'uko abantu bagendaga bamusebya ko ari mubi ngo afite isura y'abantu bashaje, yari yongeye kugarukwaho bavuga ko yafashe imiti igabanya ibiro.

Abamushinjaga gukoresha iyi miti, bavugaga ko mbere y'uko abyara yahoze afite ibiro byinshi ubona ko abyibushye, ariko nyuma yo kubyara abana be babiri mu gihe gito cyane yahise ananuka.

Mu kiganiro yagiranye na 'British Vogue' Kylie Jenner yateye utwatsi abavuga ko akoresha iyi miti, avuga ko ibiro bye byagabanutse mu buryo bwa kamere harimo gukora imyitozo ngororamubiri, ariko nta miti yigeze afata.

Avuga ko kuba mu minsi yashize barabonaga abyibushye ari ibintu bisanzwe ku mugore wese utwite, ariko nyuma yo kwibaruka arongera agasubira uko yari ameze.

Kylie Jenner akaba afite abana babiri (umuhungu n'umukobwa) yabyaranye n'umuraperi Travis Scott baje gutandukana mu 2023, nyuma yo kubyara umwana wabo wa kabiri.