Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na ‘The British Journal of Sports’ bubitangaza, byagaragaye ko kwicara amasaha arenga 12 byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 38%.
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu byateye imbere, aho abantu benshi bamara umwanya munini bicaye mu gihe bakora ibikorwa byabo bya buri munsi.
Icyakora, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko izi ngaruka zishobora kugabanuka mu gihe byibura wafashe iminota 22 y’ikiruhuko buri munsi.
Byongeye kandi, ubushakashatsi bwatanze inama ku bantu badashobora gukora siporo, ko bashobora gukora ibindi bikorwa bito byatuma umubiri wabo ukora.
