Kodak Black ibyaha yabitangiriye ku muryango wa gereza agisohoka

Kodak Black ibyaha yabitangiriye ku muryango wa gereza agisohoka

 Feb 22, 2024 - 19:18

Nyuma yo gufungurwa ku munsi w'ejo mu gihe yari amaze amezi arenga abiri muri gereza, ibyaha yahise abitangirira ku muryango wa gereza agisohoka.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu nyuma ya saa sita, umuraperi Kodak Black yasohotse muri gereza ya Broward County i Fort Lauderdale, gusa ntibyagenze neza, kuko yasohokanye umujinya w’umuranduranzizi nyuma yo gukubitanira ku muryango wa gereza n’iitsinda ry’amakuru 10 bo muri ako gace bagatangira kumuhata ibibazo.

Kodak Black ibyaha yabitangiriye ku muryango wa gereza 

Ibyo byaje gutuma uyu muraperi w'imyaka 26 ukomoka mu gace Pompano Beach avuga ko nibikomeza aza gukubita umunyamakuru Rosh Lowe, ndetse atangira gutera amabuye umunyamakuru ufata amafoto witwa Bryan Murphy.

Rimwe mu mabuye uyu muraperi yakuye hasi koko akaritera, ryaje  ryaje kugwa ku munyamakuru Murphy mu rubavu.
Amakuru avuga ko ibyo byose Kodak Black ariko anavuza induru ataba avuga ngo bamuhamagarire polisi.

Icyakora ngo ku bw’amahirwe, uwo munyamakuru Murphy ntabwo yakomeretse, ariko raporo ya polisi yashyikirijwe ishami rya polisi ryo mu gace ka Fort Lauderdale.

Kodak Black akomeje kugongana n'amategeko 

Kodak Black yakuri mu buzima bukomeye, cyane ko yarezwe na nyina w’umwimukira witwa Marcelene Octave ukomoka muri Haiti, akaza gukurira mu bukene muri Golden Acres, umushinga w’amazu rusange acumbikirwamo abatishoboye muri Pompano Beach.