Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa-AMAFOTO+VIDEOS

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa-AMAFOTO+VIDEOS

 Mar 2, 2024 - 18:31

Killaman uzwi muri Sinema Nyarwanda, kuri uyu wa Gatandatu yasabye anakwa umugore we Umuhoza Shemsa bamaranye imyaka umunani n'abana babiri.

Mu mafoto n'amashusho atagira uko asa, mu ma saa sita nibwo kuri Romantic Garden ku Gisozi mu mugi wa Kigali Niyonshuti Abdul Malick uzwi nka Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa umugore we bamaranye imyaka umunani bakaba bafitanye n'abana babiri.

Umuhango wo gusaba no gukwa, wari akanyamuneza, ndetse habayeho no gutanga impano ku miryango yombi, dore ko aba bombi muri Gashyantare 2024 ari bwo baciye imbere y'amategeko n'imbere y'Imana.

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa

Killaman yaherekejwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Rocky Kimomo, Zaba Missed Call, Nyambo Jesca, Mitsutsu, Dogiteri Nsabi, Bamenya, Intore Madamba, ndetse n'abandi.

Ni mu gihe Itorero Inganzo Ngali ryakiriye abitabiye umuhango wo gusaba no gukwa wa Killaman mu mbyino nziza, amajwi agendana n'umurishyo byizihira bose.

Ibyamamare bitandukanye byitabiye ubukwe bwa Killaman 

Itorero Inganzo Ngari ryataramiye abitabiriye ubukwe bwa Killaman

Abasore n'inkumi bo muri Kigali Protocol nibo barimo bakira abashyitsi