Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pisciotta yasubiyemo ikirego yari yaratanze mu mwaka wa 2024, agishyikiriza urukiko rwo muri San Francisco, aho yongeyeho ibirego bishya bishinja Ye kumugirira nabi mu buryo bwa kinyama ubwo bari mu kazi.
Muri ibyo birego, Pisciotta avuga ko Ye yamukoraga ku myanya y’ibanga, ndetse akamuhatira kumukorera igikorwa cy’ubusambanyi cyo mu kanwa ubwo bari mu rugendo rw’akazi rwabereye muri hoteli yo muri San Francisco. Yongeraho ko yakorewe ibi byose ku gahato kandi kenshi byabaga igihe yari mu kazi, atabasha kwihitiramo.
Mu kirego cya mbere cyatanzwe muri Kamena 2024, Pisciotta yari yashinje Ye kumuha ubutumwa burimo amagambo y’ubusambanyi ndetse akanamwikinishiriza imbere. Yavugaga kandi ko Ye yarenze ku masezerano y’akazi bari bafitanye, bikamuviramo igihombo kingana na miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika.
Mu gukomeza gushimangira ibyo avuga, Pisciotta yatangaje ko Ye yamuhaye ibiyobyabwenge, hanyuma akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Ibi nabyo bikubiye mu birego bishya byashyikirijwe urukiko muri Mutarama 2025.
Kugeza ubu, Ye ntiyigeze atanga igitekerezo ku byatangajwe, kandi ntabwo abamwunganira mu mategeko baragira icyo batangaza ku mugaragaro.
Iyi si yo nshuro ya mbere Kanye West avuzweho imyitwarire idahwitse. Mu minsi yashize, uyu muhanzi yagiye yibasirwa n’ibirego bijyanye n’imyitwarire ye yo guhohotera abakorana na we, ibintu bikomeje kuzamura impaka mu itangazamakuru no mu ruhando rw’abahanzi ku bijyanye no kurengera abakozi bo mu ruganda rw’imyidagaduro.
Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we
