Umuhanzi w'Umunya-Canada Justin Bieber kuri uyu wa Gatanu yasesekaye mu mugi wa Mumbai mu Buhinde ku kibuga cy'indege cya Mumbai's Kalina airport, aho agiye kuririmba mu birori by'ubukwe bw'abaherwe bo muri icyo gihugu.
Ubu ni ubukwe bwa Anant Ambani umuhungu w'umunyamafaranga Mukesh Ambani, ugiye gushyingiranwa na Radhika Merchant umukobwa w'umunyenganda Viren Merchant.
Amakuru aremeza ko, Justin Bieber yishyuwe miliyoni 10 z'amadorari (13,064,870,000.00Rwf) kugira ngo abataramire mu birori by'ubukwe, dore ko ubukwe nyirizina butegerejwe tariki ya 12 Nyakanga 2024.
Ntabwo ari Justin Bieber ugiye kuririmbira aba bajejetafaranga, dore mu munsi yashize Rihanna, Katy Perry n'abandi bahanzi Mpuzamahanga, bagiye gutaramira aba bagenzi n'ubundi mu birori bitegura ubwo bukwe.

Justin Bieber yageze mu Buhinde kuririmbira abanyamakuru
