Jamie Foxx yubuye urusyo kuri P. Diddy

Jamie Foxx yubuye urusyo kuri P. Diddy

 May 24, 2025 - 16:54

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Jamie Foxx, yahakanye yivuye inyuma ibihuha byavugaga ko umuraperi Sean “Diddy” Combs yagerageje kumwica mu 2023.

Jamie yabihakanye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Hollywood Reporter, asobanura ko Diddy ntaho ahuriye n'indwara yari arwaye, ikaba yari indwara y'ubwonko yatewe no kuva amaraso mu bwonko.

Jamie ati:"Ubu mfite ubuzima bwiza kandi ku bijyanye n'ibihuha bivuga ko Diddy yagize uruhare mu byambayeho, Oya! Puffy(Diddy) ntabwo yagerageje kunyica."

Uretse ibyo kandi, yanavuze ku bijyanye no kuba hari aho ahuriye n'ibirori Diddy yateguraga, aho yahakanye avuga ko nta hantu ahuriye n'ibyo birori bifitanye isano n'urubanza Diddy arimo kuburana.

Jamie Foxx yavuze ko P. Diddy atigeze ashaka ku mwica

Jamie Foxx yavuze ko indarwa yari arwaye muri 2023 nta ho ihuriye na P. Diddy