Iri ryaba ari iherezo ry'amakimbirane ya Rick Ross na 50 Cent?

Iri ryaba ari iherezo ry'amakimbirane ya Rick Ross na 50 Cent?

 Jul 28, 2024 - 11:29

Umuraperi wo muri America, Rick Ross, yagaragaje ko yiteguye gushyira ku ruhande amakimbirane afitanye na 50 Cent bamaze igihe badacana uwaka, avuga ko yiteguye ko bakorana 'business'.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Instagram (Live), Rick Ross yatunguranye avuga ko we yiteguye gushyira ku ruhande amakimbirane afitanye na 50 Cent amaze hafi imyaka 15, bakaba bafatanya.

Ibi yabigarutseho ubwo umwe mu bari bamukurikiye muri iki kiganiro yamubazaga niba yakwemera kuba yakorana 'business' na 50 Cent.

Rick Ross nta guca ku ruhande yahise abyemera, avuga ko mu gihe hajemo amafaranga yahita ashyira ku ruhande iby'amakimbirane bagakorana 'business'.

Yakomeje avuga ko amaze iminsi yumva 50 Cent ari gushaka abantu batera inkunga umushinga we wa filime agiye gushyira hanze,  ahita amuha amahirwe ko yazamwegera akawumumurikira bityo akaba yanamutera inkunga, iby'amakimbirane bakabishyira ku ruhande.

Yagize ati "Nabikora, 50 Cent ngiye kuguha amahirwe rimwe mu buzima yo kuza tukicara ku meza ukamurikira ibitekerezo byawe. Abagabo b'imushinga ntibaganira ku hahise. Ubushobozi bwange urabizi, nshobora kuguhindurira ubuzima."

Amakimbirane y'aba bombi yatangiye ahagana mu mwaka wa 2008, ubwo bagendaga baterana amagambo mu ndirimbo no mu biganiro bitandukanye bagendaga bakora mu itangazamakuru, gusa byaje gufata intera ubwo 50 Cent yashyiraga hanze amashusho aryamanye n'umukunzi wa Rick Ross, bikaza kurangira abijyaniwe no mu rukiko.