Inyubako y’urusengero izwi cyane yitwa ‘Basilica La Sagrada Familia’ iherereye muri Barcelona muri Espagne biteganijwe ko izuzura ku mugaragaro mu 2026 nyuma y’imyaka irenga 140 yubakwa.
Basilica La Sagrada Familia izaba ifite uburebure bwa metero 172.5 nimara kuzura
Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 1882 ikoresheje igishushanyo mbonera cy’umwubatsi uzwi cyane Antoni Gaudí, biteganijwe ko izamurokwa ku mugaragaro mu 2026, mu gihe bivugwa ko ari rwo rusengero rurerire ku isi ,rukazaba ruhigitse urwitwa ‘Ulm Minster’ rwo mu Budage.
N’ubwo hagiye haba intambara zitandukanye muri Espagne zikanasenya inyubako nyinshi, gusa uru rusengero rwo rwagumaga ruhagaze.