Dore icyatumye Forbes Women Africa igira Flaviana Matata umwe mu bazatambutsa ikiganiro muri LWAS

Dore icyatumye Forbes Women Africa igira Flaviana Matata umwe mu bazatambutsa ikiganiro muri LWAS

 Feb 22, 2024 - 18:31

Forbes Women Africa yemeje rurangiranwa mu mideli Umutanzaniyakazi Flaviana Matata, nk'umwe mu bazatambutsa ikiganiro mu nama y'abagore bo muri Afurika yiswe,"Leading Women Summit", bitewe n'ubwenge, umurava ni ibindi bikorwa bye.

Flaviana Matata, ni umuhangamideli, akaba na Nyampinga wavukiye muri Tanzania. Mu mwaka wa 2007, Flaviana yabaye Miss Universe Tanzania, biza no kumuhesha amahirwe yo kwitabira Miss Universe ku rwego rw'isi, yegukanyemo umwanya wa 10 muri uwo mwaka.

Burya ngo,"impano ntiyihishira iyo ikurimo iragushimashima"! Ihangamideli rya Flaviana Matata ryanze gukomeza kwihishira maze rituma yigaragariza mu mugi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika munzu y'imyidagaduro ya Madison square garden, aho Matata yari yitabiriye ibirori byiswe,"New York Charity ", ku wa 12 Ugushyingo 2010.

Abashyenga bavuga ko ubwiza na ubwenge bitajyana, gusa kuri Flaviana birandukanye. Izina yamaze kugira yarishoye mu bushabitsi bw'imideli, hanyuma anarikoresha mu gushinga ibigo bitandukanye bifasha, nka Flaviana Matata Foundation. Uyu mugore yakoreye ibigo bitandukanye bikomeye bihanga imideli ku isi birimo; Tommy Hilfiger, Jason Wu, Rachel Roy, Charlotte Ranson, Tory Burch, Diesel ndetse na Vivienne Westwood.

Ibikorwa by'indashyikirwa bya Flaviana Matata bituma ahora yandikwa mu mpapuro z'ibitangazamakuru bitandukanye ku isi, agahora ashakishwa ngo agire icyo atangariza abamukurikira. Yiyambajwe n'ibigo bikomeye nka; Forbes, Vogue, Es-sense, Nylon, Grazia, Arise n'iindi.

LWAS(Leading Women Africa Summit), ni inama izabera i Johannesburg muri Afurika y'Epfo kuwa 8 Werurwe 2024, ikaba izaba iri kwibanda ku kuzamura udushya no kuba uw'ingirakamaro ku mugabane wa Afurika.