Impamvu y'umubano udasanzwe hagati ya Spice Diana na Rema Namakula

Impamvu y'umubano udasanzwe hagati ya Spice Diana na Rema Namakula

 Mar 1, 2024 - 10:37

Umuhanzikazi Spice Diana, yatangaje ko impamvu we na Rema Namakula babanye neza muri ibi bihe, ari uko Rema yagiye kumushyigikira mu minsi yashize mu gitaramo yatashye asukamo amarira, bigatuma nawe yiyemeza kwitabira icye giheruka.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Spice Diana, yatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko impamvu bigaragara ko hagati ye na Rema Namakula harimo umubano mwiza, ari uko uyu Namakula yamweretse urukundo mu gitaramo cye, nawe akumva agomba kumwitura.

Mu gitaramo Rema Namakula aheruka gukorera i Kampala ku wa 23 Gashyantare 2024 kuri Kampala Sheraton Hotel, Diana yari ahabaye ndetse yaguze n'ameza ahenze ari kumwe n'inshuti ze yaje gushyigikira mugenzi we.

Spice Diana aremeza ko impamvu yagiye gushyigikira Rema Namakula, ari uko nawe yagiye kumushyigikira

Ubwo yaganiraga n'ibitangazamakuru byo Uganda, Spice Diana yagize ati:''Yaje kuntera ingabo mu bitugu. Yaguze ameza aza kuryoherwa n'igitaramo cyange. Byaranshimishije kandi narabikunze cyane. Ubwo rero, nagombaga kuba mpari kuko nawe yari ahari mu cyange."

Hagati aho, igitaramo cya Spice Diana, cyabaye tariki ya 13 Mutarama 2024 kuri Lugogo Cricket Oval, aho icyo gihe yatashye asuka amarira, nyuma y'uko Polisi yategetse ko ahagarika igitaramo atararangiza kuririmba indirimbo zose yari yateguye. Ibi byatumye uyu mukobwa atabyishimira, dore ko abafana batashye bakinyotewe.

Tugarutse gato ku gitaramo cya Rema Namakula, iki ni igitaramo cyitabiriwe cyane, dore ko umuhanzi Nyarwanda The Ben nawe yitabiriye icyo gitaramo, aho yageze ku rubyiniro mu buryo butari bwitezwe, ndetse afasha Namakula gususurutsa abakunzi be.

Rema Namakula yakoze igitaramo cyaryoheye amaso ari kumwe na The Ben