Ikoranabuhanga: Umuntu agiye kujya akorerwa kopi

Ikoranabuhanga: Umuntu agiye kujya akorerwa kopi

 Apr 2, 2024 - 16:07

Umugabo wo muri Repubulika ya Czech witwa Artur Sychov yakoze ikoranabuhanga rizajya rifata ijwi ry'umuntu, imyitwarireye n'ibindi rikabibika, ku buryo mu gihe umuntu yaba yitabye Imana wazajya ugumana kopi ye.

Hakozwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhimbano (Artificial intelligence) ryitwa  "live forever mode" rishobora gukora kopi yawe yo mu ikoranabuhanga mu minota 30 gusa. Iryo koranabuhanga rizajya rifata ijwi ryawe, imigirire n'imyitwarire yawe n'ibindi, ku buryo n'ubwo wapfa iyo kopi yakomeza ubuzima bwawe.

Ubu ni ubuvumbuzi bwakozwe na Artur Sychov nyuma yuko papa we arwaye kanseri akagira ubwoba ko atazongera kumubona ukundi, bituma yiyemeza kubaka ubu buryo kugira ngo azakomeze kugirana ibihe byiza nawe nubwo yaba yarapfuye.

Artur w'imyaka 38 y'amavuko, avuga ko intego ye ari uko umuntu wo mu ikoranabuhanga azakomeza kubaho iteka ryose, ku buryo abamukomokaho bose bazajya bakomeza kugirana ibihe bitandukanye nawe.

Avuga ko iri koranabuhanga rizakomeza kongerwamo andi makuru, ku buryo umuntu wo mu ikoranabuhanga azaba yenda kwegera umuntu wa nyawe wapfuye.

Sky news iravuga ko iri koranabuhanga rya "Live forever mode" riri gukorwa na sosiyete ya Artur yitwa Somnium Space ku cyicaro cyayo i Prague muri Repubulika ya Czech, aho byemezwa ko uyu mwaka urarangira ryagiye hanze ukazajya wishyura akayabo ukarikoresha.

Hagiye kujya hakorwa kopi y'umuntu mu ikoranabuhanga rya Live forever mode