Igikoresho cya Elon Musk gikoreshwa mu gukora amashusho hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano, Grok Imagine, kiravugwaho gukora amashusho y’urukozasoni agaragaza umuhanzi Taylor Swift nta busabe bweruye bwatanzwe.
Umunyamakuru w'ikinyamakuru The Verge yatanze icyifuzo gisanzwe gisaba amashusho ya “Taylor Swift yishimira ibirori bya Coachella”, ariko amaze gukoresha uburyo bwa “spicy mode”, Grok yakoze amashusho amugaragaza yambura imyenda ndetse akanabyina yambaye ubusa.
Profesa Clare McGlynn wo muri Kaminuza ya Durham yamaganye iki gikorwa, akigaragaza nk’ivangura rishingiye ku gitsina rikorwa ku bushake.
Ibi byongeye kuzamura impungenge ku mutekano no kugenzura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI, cyane cyane nyuma y’uko mu ntangiriro za 2024 hakwirakwijwe amafoto y'urukozasoni y’ikinyoma ya Swift ku mbuga nkoranyambaga.
Taylor Swift yibasiwe n'ikoranabuhanga rya Elon Musk
