Igituza cya Kim Kardashian cyabaye nyirabayazana yo gutsindwa kwa Francis Ngannou

Igituza cya Kim Kardashian cyabaye nyirabayazana yo gutsindwa kwa Francis Ngannou

 Mar 9, 2024 - 11:16

Kim Kardashian wabaye umugore wa Kanye West, yageretsweho instinzwi ya Francis Ngannou mu mukino w'iteramakofe wakubiswemo na Anthony Joshua.

Abafana ba Francis Ngannou umukinnyi w'iteramakofe ukomoka muri Cameroon, bibasiye umunyamideli w'umunyamerika Kim Kardashian kuba yamushingiriye agatsindwa mu mukino waraye umuhuje na Anthony Joshua muri Saudi Arabia.

Fransis akaba yakubiswe mu gace ka Kabiri aho byari umukino witabiriwe n'abarimo umutoza wamenyakanye cyane muri Chelsea no muri Real Madrid José Mourinho. Ni umukino kandi umuraperi Drake yari yasheshe, ariko aza gutsindwa.

Kim Kardashian arashijwa kuyobya Fransis agatsindwa umukino

Kuba Kim yabaye nyirabayazana wo gutsindwa kwa Francis, ni uko ku wa Kane mbere y'uko uyu murwano uba, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto ye agaragaza mu gituza, ibyatumye Fransis bimurenga aravugishwa.

Fransis agikubita amaso iyo foto ya Kim, yahise yandika ko amukumbuye cyane. Abafane be, baravuga ko yaraye atekereza ikimero cya Kim, aho gutekereza umukino yari afite, bimuviramo gukubitwa. Nyamara rero, yaba Kim cyangwa Fransis ntawe uragira icyo avuga kuri ibi.

Abafana ba Fransis barashinja  Kim Kardashian kmubera ikigusha agatsindwa umukino wamuhuje na Joshua