Igisubizo cya Riderman ku bashidikanya ku mutekano wo ku munsi w'igitaramo

Igisubizo cya Riderman ku bashidikanya ku mutekano wo ku munsi w'igitaramo

 Aug 8, 2024 - 12:22

Umuraperi Riderman yashyize umucyo ku bashidikanya ku mutekano wabo ku munsi w'igitaramo bavuga ko hashobora no kuzamo urugomo bitewe n'amateka yagiye avugwa mu baraperi mu myaka yatambutse, avuga ko abantu bakwiye gushyira umutima mu gitereko.

Ni kenshi mu mateka y'injyana ya Hip Hop yaba mu Rwanda ndetse no hanze hagiye havugwa imyitwarire mibi y'abaraperi harimo urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge, uburara n'ibindi bihanwa n'amategeko, ndetse kugeza n'ubu hari abagifite iyo myumvire ko umuraperi wese aba afite imyitwarire mibi.

Ibi biba akarusho mu bihugu byo hanze aho abaturage baba bemerewe gutunga imbunda, ugasanga badatinya kwitabira ibi bitaramo bakarasana cyangwa bagaterana ibyuma, umwe akahasiga ubuzima rimwe na rimwe byose byatewe n'ibiyobyabwenge bafashe.

Riderman na Bull Dogg basaba abantu bifuza kuzitabira igitaramo cyo kumurika album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko', ko bazihangana bakagerageza bakambara imyambaro ifite aho ihuriye n'umuco wa Hip Hop kuko rizaba ari ijoro ryo kongera kwiyibutsa umuco wa Hip Hop.

Uku gusaba abantu kuzisanisha n'umuco wa Hip Hop, nibyo bituma benshi bashidikanya ko bamwe bashobora kuzana ya myitwarire yahoze ibavugwaho mbere irimo kunywa ibiyobyabwenge ari byo bibyara urugomo, ugasanga bari gukemanga umutekano waho.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Radio Rwanda, Riderman yahumurije abo bose bashidikanya ku mutekano wabo, abizeza ko ibintu byose bizagenda neza nta mvururu zijemo nk'uko benshi babikeka.

Riderman avuga ko ubu ibintu byahindutse ndetse n'imyumvire irahinduka kuko hari ingero zifatika z'ibitaramo by'abaraperi bimaze kuba kandi bikagenda neza.

Uretse n'ibyo kandi Riderman avuga ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ku buryo nta bintu by'urugomo bizagaragara, nk'uko mu bihugu byo hanze usanga abantu banarasana, bityo ko nta mpamvu yo gushidikanya ku mutekano.

Tariki 24 Kanama 2024 nibwo Riderman na Bull Dogg bazamurika ku mugaragaro album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko', mu gitaramo kizabera kuri Camp Kigali.