Ibyo umuhungu wa P. Diddy yakoze ntibivugwaho rumwe

Ibyo umuhungu wa P. Diddy yakoze ntibivugwaho rumwe

 Nov 12, 2024 - 19:52

Abafana b'umuraperi P. Diddy n'abakunzi b'umuziki ntabwo barimo kuvuga rumwe ku muhungu w'uyu muraperi, King Combs watangaje ko ubu ari we ugiye kujya akoresha imbuga nkoranyambaga za se.

Umuhungu wa Diddy, Christian Combs, uzwi ku izina rya King Combs, yatangiye buhoro buhoro kuzungura ibintu bya se, ibintu byatunguye abafana mu gihe bamwe muri bo bavugaga ko atari byo.

Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa Diddy, King Combs yasangije amashusho asobanura ko ubu ari we ugiye gukoresha konti ya Instagram se kugeza igihe azafungurirwa.

Abinyujije kuri Instagram ya se yagize ati:"Yo, mu meze mute? Ni King Combs. Kugeza ubu, ni njye urimo gukoresha konte ya Instagram ya data.”

Byongeye kandi, uyu musore yasobanuye ko intego yo gufata konti ya se ari ugutangira gukwirakwiza ibintu byiza, kandi bifite akamaro se yigeze akora mu baturage ndetse no mu ruganda rw'umuziki wa Hip hop muri Amerika.

Icyakora, nyuma yubwo butumwa, bamwe mu bafana bagaragaye mu gice cy’ibitekerezo, bibasira Combs bavuga ko yatangiye kuzungura ibintu bya se hakiri kare mbere yuko akatirwa, mu gihe benshi muri bo bamushimye kuri iyo ntambwe.

Diddy yatawe muri yombi ku ya 16 Nzeri mu mujyi wa New York azira ibyaha bikomeye byo gusambanya ku gahato, gucuruza abantu, mu gihe urubanza rwe ruzatangira kuburanishwa ku ya 5 Gicurasi 2025.