Safi Madiba wari umaze imyaka ine adakandagira mu Rwanda, yaraye yongeye kuhasesekara mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu yakirwa n'itsinda rya 'Kigali Protocol', itangazamakuru n'abandi.
Ubwo byamenyekanaga ko Safi agiye gutaramira i Kigali mu mpera z'iki cyumweru mu kabari kazwi nko muri 'The Green Lounge', abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kubinenga bavuga ko Safi nk'umuhanzi mukuru atariho yari akwiye kwakirirwa.
Bavugaga ko Safi wari umaze imyaka ine atagera mu Rwanda, bakagombye kumutegurira igitaramo gikomeye akaba ariho yakirirwa.
Ubwo Safi yageraga i Kigali, yabishyizeho umucyo avuga ko iki atari igitaramo agiye gukora, ahubwo hazabaho guhura n'abafana bagasuhuzanya, igitaramo kigari kikazaza nyuma.
Ati "Mfite guhura n'abafana ku wa Gatandatu. Ntabwo ari igitaramo ni uguhura n'abafana tugasuhuzanya. Tugomba guhoberana mbere y'uko tujya mu gitaramo kuko tugiye mu gitaramo ni ukuririmba gusa."
Ubwo yabazwaga ku mubano we n'abo bahoranye mu itsinda rya Urban Boys, Safi yavuze ko bavugana bisanzwe ndetse baba bapanga imishinga nubwo batarayishyira mu bikorwa, ariko biri muri gahunda.
Yakomeje avuga ko mu gihe azamara mu Rwanda ataramenya uko kingana, yavuze ko azahura nabo (Urban Boys), mu rwego rwo kunononsora imishinga bafitanye atifuje gutangazaho byinshi.
Ati "Yego tuzahura nabo, dufitanye imishinga tuzakorana. Turavugana bisanzwe, dufite ukuntu tuba dupanga imishinga ariko ntabwo turayishyira mu bikorwa ariko tuzakora akantu nk'abasaza."
Uretse kuba agiye guhura n'abafana bagasuhuzanya, Safi Madiba arateganya gukorera mu Rwanda igitaramo kimwe mu byo akomeje kugenda akora hirya no hino ku Isi, avuga ko bigamije kongera kumugarura mu muziki.
Ni igitaramo azakora nyuma y'uko arangije kuzenguruka muri Amerika n'i Burayi, aho yifuza kuzabisoreza mu Rwanda.
Safi Madiba yagarutse i Kigali nyuma y'imyaka ine

