Ibyo ni nyuma yuko no mu minsi ishize umujyanama we w’igihe kirekire Usher, n’uwahize ari umuyobozi we w’igihe kirekire Scooter Braun yabakuye mu bantu akurikira kuri urwo rubuga.
Mbere yuko Bieber aboroka(Block) Stephen Baldwin, yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busabira amasengesho umukobwa we Hailey Bieber n’umukwe we Justin.
Steph Baldwin ntabwo akibarizwa mu bantu Justin Bieber akurikira kuri Instagram
Ni ubutumwa yari yaherekeresheje amashusho ya Justin Bieber arimo gucuranga gitari, asaba umuryango wa gikirisitu gusengera umuryango wa Bieber bawusabira ubwenge, uburinzi, no kuba hafi ya Nyagasani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Hailey Bieber asa n’uwasubije agira ati: “Inkuru n’ibyo mbona kuri TikTok ni ibinyoma 100%." Icyakora nyine n'ubwo yabihakanye gusa se ntabwo akigaragara mu bantu Justin Bieber akurikira kuri Instagram.
Kugeza ubu, nta bisobanuro byatanzwe na Bieber cyangwa Baldwin ku bijyanye n’impamvu y’iki gikorwa cya Justin Bieber.
