Diddy, w’imyaka 55, yakatiwe amezi 50 (angana n’imyaka ine n’amezi abiri) nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi, mu rubanza yaregwagamo, aho yahanaguweho ibyaha bikomeye bya RICO (ibyaha by’ubugizi bwa nabi mu mitwe y’abagizi ba nabi) no gucuruza abantu mu buryo bwo kubasambanya (sex trafficking).
Amakuru avuga ko itariki y’ifungurwa rye ishobora kuba ishingiye ku bintu bitandukanye, birimo igihe yamaze afunze mbere yo gukatirwa, kwitabira gahunda y'ibigo bishinzwe gufasha abantu gusubira ku mu rongo n'ibindi.
Nubwo bimeze bityo, itsinda rimwunganira mu mategeko ryamaze gutanga ubujurire, risaba ko hasubirwamo ku byaha yahamijwe n’igihano yahawe.
Ibyo na byo bishobora gutuma itariki yo gufungurwa yongera gusuzumwa bundi bushya.
Hari n’amakuru yavugaga ko imbabazi za Perezida cyangwa kugabanyirizwa igihano bishobora guhindura byinshi mu gihe kiri imbere, gusa Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byamaze gutangaza ko nta gahunda bifite yo kumuha imbabazi muri iki gihe.
Ibi byose bikaba bikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi ba muzika no mu itangazamakuru, mu gihe Diddy we akomeje gukora igihano cye.
