Hamenyekanye igihe indirimbo 'Sikosa' izagira hanze

Hamenyekanye igihe indirimbo 'Sikosa' izagira hanze

 Aug 16, 2024 - 08:31

Nyuma y'uko indirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element itigishije imbuga nkoranyambaga itarajya no hanze, aho bamwe bavugaga ko itazajya hanze bitewe n'impamvu zitandukanye zavugwaga, kuri ubu hamenyekanye igihe izagira hanze bidasubirwaho.

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hari impaka z'urudaca bivugwa ko indirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element, ubuyobozi bwa 1:55 AM bwanze ko isohoka bitewe n'uko Element yayigiyemo atabamenyesheje.

Byavugwaga ko Element yagiye gukora iyi ndirimbo yishyuwe amafaranga menshi ariko ntiyakorerwa muri 1:55 AM ari nayo Element abarizwamo. Gusa nk'uko twabibabwiye mu nkuru yatambutse, nta burenganzira 1:55 AM yari ifite bwo kubuza Element kugaragara muri iyi ndirimbo kuko amasezerano afite amwemerera gukora ikindi gihangano ku ruhande atagikoreye muri 1:55 AM, mu gihe yubahirije ibyo asabwa byose.

Ibyi byaje no gushimangirwa na nyirubwite Element, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko nta muntu agomba ikintu, bityo ko indirimbo igomba kujya hanze mu gihe cya vuba.

Ku rundi ruhande ariko byavugwaga ko banze ko indirimbo isohoka bitewe n'uko Element (umukozi wabo) yayikoranye na The Ben byavugwaga ko adacana uwaka na Coach Gael kuva mu 2022.

Amakimbirane ya The Ben na Coach Gael bivugwa ko yatangiye mu 2022, ubwo Gael yari yemeye gufasha The Ben mu muziki we, ari bwo yanamuhuzaga na Diamond Platinumz ngo bakorane indirimbo 'Why' yagiye hanze muri uwo mwaka.

Amakuru avuga ko haje kubaho kutumvikana hagati ya The Ben na Coach Gael, birangira bashwanye ndetse Gael atangira kwishyuza The Ben amafaranga yose yatanze ku ndirimbo 'Why' ariko igasohoka barashwanye.

Nk'uko byatangajwe na Producer Madebeats wari inshuti y'aba bombi, yavuze ko Coach Gael yishyuzaga The Ben amafaranga ari hagati ya miliyoni 73-100 yatanze kuri iyo ndirimbo, ndetse amakuru avuga ko Gael yari yaratanze ikirego muri America arega The Ben ko yamwambuye. Iyi akaba ariyo ntandaro y'amakimbirane yavugwaga hagati yabo yashoboraga gutuma indirimbo 'Sikosa' ihagarikwa.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu nibwo The Ben na Coach Gael bahuriye mu nyubako ya Kigali Universe, baricara baraganira ndetse biyemeza gushyira hasi amakimbirane bagakora, ubwiyunge buza gutyo.

Ku gicamunsi cyo ku wa kane nibwo The Ben yashyize hanze amafoto agaragaza ko yiyunze na Coach Gael, agaragaza ko ari ibintu yishimiye cyane, ndetse ko ubu ari cyo gihe cyo gukora.

Nyuma y'ibyo byavugwaga byose, kuri ubu hamaze no gutangazwa igihe indirimbo 'Sikosa' izagira hanze.

Mu kiganiro Kevin Kade yagiranye na Kiss FM, yatangaje ko nta kabuza iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igomba kujya hanze ku wa mbere tariki 19 Kanama 2024.

Yavuze ko gukorana na The Ben ari umugisha nk'umuntu mukuru kandi yubaha muri uyu muziki, bityo ko yagombaga gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo The Ben yemere ko bakorana.

Kevin Kade kandi yagaragaje ko amafoto yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'umunyamidelikazi wo muri Tanzania, witwa Jasinta, abantu bagakeka ko baba bakundana, atari ukuri kuko biriya byose biba ari ugutwika.

Yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite ariko kandi abaye amufite adashobora kubishyira ku karubanda kuko aba ashaka ku bigira ibanga bityo ko abo bazajya bamubonana nawe bose, bage bamenya ko ari ugutwika.